Amasomo yacu yi Icyongereza nk'Ururimi rwa Kabiri yagenewe abantu bose bashaka kwiga Icyongereza
Amasomo aba buri wa Kane kuva sa 6:30 PM kugeza sa 8:15 PM. Ifunguro rya pizza ritangwa guhera saa 6:30 PM , hanyuma hagakurikiraho amasomo y'Icyongereza. Amasomo yo kwitegura ikizamini cy'Ubwenegihugu bwa Amerika (Citizenship) Atangira sa 6:00 PM kugeza 6:30 PM.
Igishya muri uyu mwaka!
Ese umwana wawe wiga kuva mu mwaka wa 6 kugeza uwa 12 akeneye ubufasha mu masomo yo ku ishuri?
Mwandikishe muri ESL A+! Umwigisha azafasha abanyeshuri gukura mu kwizera no kuzamura amanota yabo, kandi ubufasha bwo kwitegura ikizamini cya GED. Ushobora kwiyandikisha ukoresheje umurongo (link) uri hasi. Amasomo ya GED atwara $35 ku mwaka, ( Kuva mu kwa cyenda – Ukwagatanu)
Turi mu nyubako ya The Connection Building, iri iruhande rwa (La Quinta Inn & Suites.
8200 Anderson Boulevard, Fort Worth, TX 76120
Kwiyandikisha ni $35, Muri ayo mafaranga harimo: Ibitabo, Ifunguro rya nimugoroba, Kurera abana kandi no mubufasha mu masomo yo ku ishuri
Hari Serivisi yo kurera abana iraboneka buri wa Kane ku bana kuva bakivuka kugeza ku biga mu mwaka wa gatandatu. Abana bahabwa ifunguro rya nimugoroba, bakine imikino itandukanye, ishimishije, kandi nokumva inkuru zo muri Bibiliya.